Kugira ngo utsinde ikizamini cya Headteacher, ugomba kwibanda ku bintu bine by’ingenzi:
- Kumenya politiki n’amategeko by’uburezi: Sobanukirwa inshingano za MINEDUC, REB, NESA, CBC, 12YBE, ESSP n’andi mabwiriza agenga amashuri.
- Kwiga imiyoborere y’amashuri: Menya leadership, strategic planning, conflict management, staff motivation, school governance n’uburyo bwo gufata ibyemezo byiza.
- Kwitoza gukemura ibibazo (scenario-based questions): Tekereza nk’umuyobozi ushaka ibisubizo bifatika ku bibazo by’ishuri aho gufata ibintu mu mutwe gusa.
- Gukora imyitozo myinshi: Kora ibizamini byabanje n’imyitozo ya Headteacher kugira ngo umenyere ubwoko bw’ibibazo bikunze kubazwa.
Ibanga rikomeye: Abatsinda benshi ntabwo baba bafite ubumenyi bwinshi gusa, ahubwo baba bashoboye gutekereza no gufata ibyemezo nk’umuyobozi w’ishuri.
👉 “Think like a Headteacher, not just like a Teacher.” Iri ni ryo banga rikomeye ryo gutsinda iki kizamini.
