Iterambere ryawe Ntabwo ryasigaye Inyuma ni isaha itaragera
Niba ufite imyaka 25 ukaba utaragura imodoka kandi zari inzozi zawe, ntabwo wari watsindwa. Niba ufite imyaka 27 kandi ugikomeje gushaka icyerekezo cy’ubuzima bwawe, ntabwo uri inyuma y’abandi. Niba ufite imyaka 30 kandi ari bwo ugitangira umwuga wawe, ntabwo watinze.
Abantu benshi babaho bumva ko basigaye inyuma kubera ko ubuzima bwabo butasa n’ubw’abandi. Buri munsi ku mbuga nkoranyambaga tubona amafoto y’abantu baguze imodoka nshya, amazu, bashyingiwe mbese bakoze ubukwe b’igitangaza cyangwa bageze ku nzozi zabo. Iyo tubibonye kenshi, dutangira kwigereranya na bo.
Dutangira kwibaza ibibazo byinshi: “Kuki nkiri hano? Kuki abandi basa n’abageze kure kurusha njye? Ese hari icyo ndimo gukora nabi?” Ibyo bibazo bishobora gutuma twumva twihebye kandi tutanyuzwe n’aho tugeze.
Ariko ukuri ni uku: ubuzima si irushanwa. Nta saha yihariye igena ko ugomba kuba wageze ku ntsinzi runaka ku myaka runaka. Buri muntu afite urugendo rwe, amateka ye, ibibazo bye n’amahirwe ye.
Hari abamenya icyo bashaka gukora bakiri bato. Hari n’ababimenya bamaze imyaka myinshi. Hari abahabwa amahirwe hakiri kare, mu gihe abandi bayaharanira imyaka myinshi mbere yo kuyabona. Ibyo byose ni ibisanzwe.
Ikibazo ni uko sosiyete n’imbuga nkoranyambaga bituma twibwira ko hari igihe ntarengwa cyo kugeraho ibintu byose. Ariko nta tegeko ryanditse rivuga ko ugomba kuba ufite imodoka ku myaka 25, inzu ku myaka 30 cyangwa ubukire ku myaka 35.
Intsinzi ntabwo ipimirwa ku muvuduko. Ahubwo ipimirwa ku muntu uri kugenda uba. Hari abantu bagera ku nzozi zabo vuba cyane, ariko bakabura ubushobozi bwo kuzisigasira. Hari n’abafata igihe kinini, ariko bakubaka ibintu bikomera kandi biramba.
Iyo ugeze ku kintu utiteguye, biragorana kugikomeza. Ni yo mpamvu rimwe na rimwe gutinda bishobora kuba umugisha. Mu gihe utegereje, uba uri kwiga, ukura, ukomera no kwitegura ibizaza.
Ibibazo uhura na byo uyu munsi bishobora kuba biri kukubaka ngo uzashobore guhangana n’inshingano zikomeye ejo hazaza. Kunanirwa kwawe bishobora kuba biri kukwigisha amasomo utazigera wigira mu ntsinzi gusa.
Ntabwo uri gutakaza igihe. Ntabwo uri gusigara inyuma. Ahubwo uri kubakwa. Uri kuba umuntu ushobora kwakira ibyo usaba kandi akabibungabunga.
Reka kwigereranya n’abandi. Ntugereranye urugendo rwawe n’aho abandi bageze. Wibuke ko ubuzima bwawe ari ubwawe, kandi ko inzira yawe itagomba gusa n’iy’undi muntu.
Niba ugikura, uratera imbere. Niba ugikomeza kwiga, uratera imbere. Niba ugikomeza kugerageza n’ubwo hari imbogamizi, uratera imbere.
Ubuzima bwawe ntabwo bwasigaye inyuma. Urugendo rwawe ntabwo rwatinze. Ntabwo uri umutsindwa. Uri kuba umuntu ukomeye ushobora kwakira ejo heza uri kwitegurira.
Icy’ingenzi si uko ugeze aho ushaka kugera vuba kurusha abandi. Icy’ingenzi ni uko ukomeza gutera intambwe, ukomeza gukura, ukomeza kwizera no kubaka ubuzima bwawe umunsi ku munsi.
Your Life Is Not Behind
If you’re 25 and don’t have a car yet, you are not a failure.
If you’re 27 and still figuring life out, you are not behind.
If you’re 30 and just starting your career, you are not late.
Life is not a race. There is no universal timeline that says you must achieve everything by a certain age. Social media often makes us believe otherwise, but that is not the truth.
Everyone follows a different path. Some people achieve success early, while others take longer. Neither path is wrong.
Success is not about speed. It is about who you are becoming. If you arrive too early for something you are not ready for, you may struggle to sustain it.
That is why some people get there quickly but fail to keep what they have built, while others take longer and create something that lasts.
Your journey is not delayed. It is being shaped. Every challenge, setback, and lesson is preparing you for the future you desire.
Stop comparing your beginning to someone else’s middle. Stop comparing your becoming to someone else’s arrival.
As long as you are learning, growing, and moving forward, you are making progress.
Your life is not behind. Trust your journey and keep moving forward.
