NESA informs assessors to check their accounts for assigned assessment centers for the 2025–2026 National Practical Exam.

NESA Yatangaje Urutonde rw’Abazahagararira Ibizami bya Practical Assessment n’Aho Bazakorera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, National Examination and School Inspection Authority (NESA), cyashyize hanze urutonde rw’abazahagararira ibizami bya Practical Assessment (Assessors) mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro, hamwe n’aho buri umwe azakorera muri ibyo bizami.

Ibi bije mu rwego rwo gukomeza gutegura neza ibikorwa by’ibizamini bya practical bikorwa buri mwaka hagamijwe gusuzuma ubumenyi ngiro bw’abanyeshuri barangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro hirya no hino mu gihugu.

Nk’uko bigaragara muri uru rutonde rwatangajwe na NESA, buri assessor yahawe ikigo cyangwa aho azakorera kugira ngo ibikorwa by’isuzuma bikorwe neza, mu mucyo ndetse no ku rwego rw’umwuga.

Abatoranyijwe basabwe:

Gusoma neza amabwiriza yatanzwe na NESA;

Kubahiriza igihe cy’ibizamini;

Kugaragaza ubunyamwuga n’ubunyangamugayo mu kazi bashinzwe.

Ibizami bya Practical Assessment bifite uruhare runini mu kugenzura niba abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo bize, cyane cyane mu mashami ashingiye ku bumenyi ngiro nka:

Construction

Manufacturing Technology

Electricity

Hospitality

ICT

Automotive Technology

ndetse n’andi mashami atandukanye.

Uko wabireba unyuze kurubuga rwa Nesa

1. Kanda kuri iyi link Nesa Portal

2. Hitamo Assessor and Markers

3. Shyiramo SDMS code cq niba usanzwe koresha nimero ya telephone wigeze gukoresha muri Camis

4. koresha two step verification ukoresheje email cq google authentication

5. umaze kwinjira muri account yawe Kanda my application

6. view status urahita ubona feedback wahawe

👉👉👉 Portal NESA

📌 Kanda hano urebe urutonde rwuzuye rw’abazahagararira ibizami ndetse n’aho bazakorera:
👉 LIST 1 OF ASSESSORS AND ASSIGNED CENTERS PDF

👉 LIST 2 OF ASSESSORS AND ASSIGNED CENTERS PDF

Turakomeza kubagezaho amakuru mashya ajyanye n’uburezi, ibizamini n’akazi kugira ngo mukomeze kubona amakuru ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: This content is protected. Copying or sharing is restricted, Thank you
Enable Notifications OK No thanks