Wakoze Baseline or placement Test Ukayikora Nabi? Dore Uko Wayisubiramo (Retake Guide)

Mu Rwanda, abarimu bahabwa amahirwe yo kwiga English Proficiency hagamijwe kuzamura ubumenyi bwabo mu Cyongereza. Mbere yo gutangira amasomo, habanza gukorwa baseline exam igena urwego (level) umuntu aherereyeho.


Hari igihe umwarimu akora iki kizamini atiteguye cyangwa akagira ibibazo bya internet, microphone n’ibikoresho, bikamuviramo gushyirwa kuri level iri hasi kandi asanzwe azi neza icyongereza.


Ibyo wakwitaho mbere yo gukora exam:
Internet ihagije kandi ihamye
Microphone ikora neza (cyane ku gice cyo kuvuga)
Ahantu hatuje
Igikoresho cyiza (telephone cyangwa mudasobwa)
Kwitegura mbere (kwisubiramo grammar, listening na reading)


Ibyo wakora uri gukora exam:
Soma neza buri kibazo
Ntukihutire gusubiza
Koresha neza igihe uhawe


Uko wakora Retake ya Baseline Exam
Niba warahuye n’ibibazo byatumye udakora neza (nko kubura internet, ikibazo cya microphone cyangwa kutitegura), ushobora gusubiramo ikizami (retake).


👉 Reba ifoto iri hasi igaragaza aho wakanda kugira ngo usubiremo ikizami (retake).

hano ukanda kuri level wari uriho kugirango ubone amahirwe yo kuba wakongera gukora placement test mugihe waba witeguye neza

nyuma yo gusubiramo placement test uhabwa amahirwe yo kuguma aho wari uri cyangwa kwimukira ahahuye namanota ugize


Umwanzuro
Baseline exam igamije kugushyira ku rwego rukwiye, si ukugupima gusa. Ni byiza kuyikora witeguye neza. Ariko kandi, niba byagenze nabi, ufite amahirwe yo kuyisubiramo ukoresheje uburyo bwashyizweho.

Manuka hasi uduhe comment kuko igitekerezo cyawe kiradufasha , ukunze iyi nkuru wayisangiza nabandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 Comments

error: This content is protected. Copying or sharing is restricted, Thank you
Enable Notifications OK No thanks