Mu isoko rya forex, si buri wese ufite igihe, ubumenyi, cyangwa ubuhanga bwo gucuruza ubwe. Ni yo mpamvu copy trading yabaye igisubizo cyiza ku bantu bashaka kunguka bakoresheje ubushobozi bw’abandi bacuruzi b’inzobere. Muri iyi nkuru, turarebera hamwe icyo copy trading ari cyo, uko ikora, ibyiza byayo, ndetse n’ingamba zo kuyikoresha neza.
1. Copy Trading ni iki?
Copy trading ni uburyo bwo guhuza konti yawe na konti y’umucuruzi w’inzobere (Master Trader), ku buryo buri cyemezo afata kigera no kuri konti yawe. Ibi bivuze ko iyo afashe position (nko kugura EUR/USD), nawe uhita ubikora mu buryo bwa automatic, nta ruhare ubigizemo.
2. Uko Copy Trading Ikora
3. Ibyiza bya Copy Trading
✅ Ntusabwa kuba inzobere muri forex trading
✅ Ubona inyungu unyuze mu bikorwa by’ababizi
✅ Nta gihe kinini bisaba
✅ Ni uburyo bwiza bwo kwiga uko trade zikorwa
✅ Ushobora gutangira n’amafaranga make
4. Inzitizi ushobora guhura nazo n’Uko Wazirinda
⚠️ Guhomba hamwe n’uwo ukoporora – Niba trader yakoresheje trading mbi, nawe ubihomberamo.
⚠️ Kudafata icyemezo ku giti cyawe – Wibuke ko uba uha uburenganzira trader. Bivuze ko icyemezo cyose gifatwa nuwo ukoporora gusa
⚠️ Platform zitazwi – Shaka platform zizwi kandi zifite uburenganzira bw’amategeko (ziremewe n’inzego nk’FCA, ASIC).
⚠️ Amafaranga y’inyongera – Hari izisaba commission cyangwa zikatwara igice cy’inyungu yawe.
5. Inama ku Bifuza Gutangira
6. Icyitonderwa: Nta Guarantee yo Kunguka
Copy trading ishobora kugufasha cyane, ariko si urufunguzo rw’inyungu ya 100%. Nka forex yose, harimo risk, kandi trader nawe si umurozi—agira gutsinda ndetse no gutsindwa. Gira ubwitonzi kandi ugenzure buri cyumweru uko ibintu bigenda.
Umusozo w’inkuru yacu
Copy trading ni uburyo bugezweho kandi bufasha abantu benshi kubona inyungu muri forex trading, cyane cyane abatari abahanga mu isoko. Ariko ntibikuraho ko bisaba ubushishozi, kugenzura neza uwo ukoporora, no gufata ibyemezo bifite gahunda. Jya ubikoresha nk’umuyoboro wunguka n’uwigira, aho kuba umusimbura w’ubumenyi.
Ukeneye umu bloker ukoresha copy trading wakoresha uyu just market
Tubaye tubashimiye uburyo mwakiriye inkuru yacu igitekerezo cyanyu hano hasi muri comment ni ingirakamaro.