Cyuzuzo yari umukobwa mwiza, ugira isoni ariko ufite umutima ukomeye. Ni we mukobwa w’imfura wa Rugema, ariko nyina umubyara yitabye Imana akiri muto. Ubuzima bwe bwarahindutse ubwo se yashakana na mukase, umugore utigeze amwereka urukundo rwa nyina cyangwa ubwitonzi bw’umubyeyi.
Mu rugo, Cyuzuzo yabayeho mu buzima bwo guhora akumirwa. Mukase yaramuhutazaga, akamukoresha imirimo yose iremereye, ndetse akamubuza amahirwe yo gusabana n’abandi bana. N’ubwo se yari ahari, akenshi ntiyashoboraga kumenya ibibera mu rugo kuko yari umuntu wihugiyeho cyane mu kazi.
Umunsi umwe, inkuru yamugezeho itunguranye. Mukase we n’abavandimwe ba se bari bamaze kwemeranya kumushyingira umugabo mukuru, ufite imyaka ingana n’iya se. Icyabiteye si urukundo, ahubwo ni amafaranga menshi y’inkwano uwo mugabo yari amaze gutanga. Cyuzuzo yumvise umutima umuvamo — yagombaga kwamburwa ubuzima bwe atabajijwe na gato.
Mu gihe ibintu byari bikomeye, umuzamu w’iwabo, witwaga Gatera, yabonye uburyo bwo kumufasha. Yari yarabonye akarengane Cyuzuzo ahura nako buri munsi, maze mu ijoro rimwe ryo mu kwezi kwa cumi, amufasha gutoroka ajya kure y’aho mukase yamutegaga umutego. Gatera yamushyikirije ku muryango w’abavandimwe ba nyina umubyara, bamwakira nk’aho ari iwabo koko.
Nyuma y’igihe gito, wa mugabo wari wariye karungu kubera ko yatanze inkwano nyinshi ariko akabura umukobwa, yasabye Rugema kumushyingira undi mukobwa wo mu muryango. Rugema n’abo mu muryango batangira kwicuza uburyo bakoresheje amafaranga nk’intwaro yo kugura ubuzima bw’umwana.
Ikuru y’urukundo rw’umukobwa witwa Cyuzuzo ni inkuru yumukobwa wakuze abana na mukase yabayeho mubuzima bubi kugeza aho Mukase yaje gushaka kumushyingira umugabo mukuru mumyaka ariko Imana ireberera imfumbyi ntihumbya kurikira inkuru yose muburyo bwa audio usige igitekerezo hasi muri comment