Ibanga mu Rukundo episode 2

Episode 2 – Ibanga murukundo

Hashize ibyumweru bibiri Sandrine na Eric bamenyanye. Bagendaga barushaho kwegerana, nk’abari gukururwa n’imbaraga batazi aho zituruka. Ariko Eric, nubwo yamukundaga, yari afite impamvu zatumaga yihishira.

Kuri uwo munsi, bari bagiye gusangira pizza kwa Sandrine.

[Mu gikoni cya Sandrine]

ERIC: “Sandrine, ndumva hari ikintu ngomba kukubwira mbere y’uko ibintu bikomeza hagati yacu.”

SANDRINE:
(Aramuhindukira, amureba mu maso)
“Mbwira. Nta kibazo.”

ERIC:
“Mfite umwana. Namusize mu cyaro. Ni umuhungu. Ntabwo tubana, ariko ndamufasha uko nshoboye.”

(Amaze kubivuga, aricecekera gato, areba ukuntu Sandrine yakiriye ayo magambo.)

SANDRINE:
(arikanga, aratuza ariko umutima we ubona ko hari impinduka ugize)
“Mbega! Kuki utabimbwiye kare?”

ERIC:
“Ntabwo nari nzi uko wazabifata. Abakobwa benshi bahita bangira amahane, cyangwa bagahita banyanga. Naravuze nti ‘uyu mukobwa ndamukunda, ariko sinkwiye kumubwira byose ako kanya.’”

SANDRINE:
“None se uwo mwana aba na nyina niwe umurera?”

ERIC:
(Abeshya, ariko agaragaza amarangamutima nk’aho avuga ukuri)
“Oya. Twaratandukanye kera…. buri umwe yafashe inzira ye.”

[Mu mutwe wa Eric, hari ikintu kimukomanga]

“Sinigeze ngira umwana… ariko kubeshya gato ni ukwirwanaho. Iyo umukobwa amenya ko wigeze kuba mu rukundo rufite umusaruro, agufata nk’umugabo w’umugabo. Si bibi, ni ukuzamura icyizere.”

[Ijoro rirenze, Sandrine ari kuganira na Claudine kuri telefoni]

CLAUDINE:
“Yaguhishuriye ko afite umwana? Ubwo se… ibyo bintu urabyemera uko biri?”

SANDRINE:
“Yambwiye atuje. Ntabwo yigeze abivuga nk’ubwirasi. Yambwiye nk’uwababaye.”

CLAUDINE:
“Mbega… Ndumva nkwiye kubaza Eric neza, n’ubwo tutari inshuti. Uwo musore afite ibintu bipfubye. Sinzi impamvu, ariko ndamukeka.”

[Meanwhile – Eric yicaye iwe, yandika mu notepad ye kuri laptop]:

“Sandrine yabyemeye. Ikinyoma kirimo gukora. Ubu ndi uwo yizera. Igisigaye: ni ugukomeza umukino wange neza.”

Ntucikwe na episode ya 3

Eric amaze gushora ikinyoma. Sandrine yabyizeye, ariko Claudine yatangiye gushidikanya. Mbese iryo banga rizagaragara ryari? Ese ubona rizamusenyera? twagiye muri comment
mbibutse ko iyi nkuru yanditse muburyo bwa script ya filime ihimbwa ikanandikwa na Neizzo.

Wareba nizindi nkuru zacu twandika kuri website yacu ukadusangiza ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: This content is protected. Copying or sharing is restricted, Thank you