Ibanga mu Rukundo Episode 3

Episode 3 – Ibanga murukundo

Hari hashize iminsi itatu Eric abwiye Sandrine ko afite umwana yasize mu cyaro. Uburyo yabivuze, imvugo ye, amaso ye… byose byari bisa n’ukuri. Sandrine yakomeje kwiyumvamo impuhwe, amwumva nk’umuntu waciye mu buzima butari bwiza.

Ariko Claudine, inshuti ya Sandrine kuva kera, yari afite uko abibona bitandukanye.

[Ku mugoroba umwe, Claudine na Sandrine bicaye mu rugo rwa Claudine]

CLAUDINE:
“Sandrine, urankunda nk’inshuti yawe?”
SANDRINE:
“Claudine, sinagushidikanyaho. Wambereye byose.”
CLAUDINE:
“None se uzemera ko mvugana n’uwo Eric wawe, nta bintu bizajya mbere nko gukundana nawe,  ni ukumuganiriza gusa, nkumva… uko ari?”

SANDRINE:
(yubika umutwe , agerageza kumwenyura ariko afite impungenge)
“Ndabyemera, ariko ubigendemo neza bitadushwanisha. Uramubwira nk’inshuti yanjye.”

[Ijoro rikurikiyeho – Claudine yateguye amayeri yo guhura na Eric]

Yamuhamagaye kuri telephone yakazi, yigize nk’umuntu ushaka serivisi z’ikoranabuhanga. Baganiriye kuri telefone akanya gato, maze Eric yemera ko bazahura ku munsi ukurikiyeho.

Eric ntiyari azi ko Claudine amuzi.

[Bahuriye muri café – Eric yicaye nk’uwizeye, atuje]

CLAUDINE (yigize umunyamahoro):
“Muraho, Eric, byiza kongera kubonana. Nubwo bitari ku mugaragaro, ndakuzi uri inshuti ya Sandrine.”

(Eric akoze ku gahanga, araseka gahoro)
ERIC:
“Ah, mbega! Ndabizi ko mukundana cyane. None se hari ikidasanzwe?”

CLAUDINE (amuhanga amaso):
“Ndashaka kukubaza… umwana wawe ari he? Mwabonanye ryari bwa nyuma?”

(Eric acurikirwa umutwe, arambika hasi ikiyiko. Atangira gukorakora telefoni nk’udashaka gusubiza ako kanya.)

ERIC:
“Uwo mwana… uh… ubu aba kwa Mama muri Karongi. Simperuka kumubona vuba kuko ndimo gushaka amafaranga y’ishuri.”

CLAUDINE (amureba mu maso nk’umuntu ukeneye kumva ibisobanuro):
“Karongi? Eh. Uziko mfite ba cousins baho? Tuzajya kureba uriya mwana umunsi umwe. Sandrine azishima.”

(Eric yitsa umutima. Umutima ukubitira hejuru. Amenya ko byatangiye gusobekerana.)

[Nyuma y’iyo café – Claudine na Sandrine baraganira]

CLAUDINE:
“Sha Sandrine, ndabizi ntuzabishimira, ariko Eric afite ikibazo.”
SANDRINE:
“Wamubonanye se?!”
CLAUDINE:
“Naramuganirije. Ntiyigeze avuga izina ry’umwana, nta n’ifoto yerekanye, nta gahunda afite yo kumusura. Hari ikintu ahisha.”

SANDRINE (atangira kwibuka amagambo ya Eric):
“…ntabwo tubana, ariko ndamufasha uko nshoboye…”
SANDRINE:
“Wenda ntiyiteguye. Wenda aracyari mu rujijo. Reka mbanze mubaze neza.”

[Icyumweru cyakurikiyeho – Sandrine yaganiriye na Eric]

SANDRINE:
“Eric, nifuzaga kukubaza… ni hehe umwana wawe aba? Ufite ifoto ye?”

(Eric arikanga, ariko yihagararaho.)
ERIC:
“Ndakubwira ukuri. Nta foto mfite muri iyi telefoni. Ariko… reka nkuzanire iyo dufite aho turimo kurya mubukwe bwo kwa murumuna wanjye.”

(Sandrine yumvise ko hari ikintu kidahuye n’ukuri. Kuki nta foto y’umwana we afite? Kuki atamuvuga izina? Kuki amukwepa buri gihe?)

Ntucikwe na episode ya 4

Claudine yateye intambwe ya mbere mu gutahura ibanga. Eric atangiye gutakaza icyizere. Sandrine yibaza byinshi. Ariko akamwenyu ka Eric karacyamuyobya………

twagiye muri comment
mbibutse ko iyi nkuru yanditse muburyo bwa script ya filime ihimbwa ikanandikwa na Neizzo.

Wareba nizindi nkuru zacu twandika kuri website yacu ukadusangiza ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: This content is protected. Copying or sharing is restricted, Thank you