Episode 5 – ibanga murukundo
Hashize iminsi ibiri Sandrine acecetse, nta na rimwe asubiza ubutumwa bwa Eric. Yari yabaye nk’uri mu gihome cy’amaganya – hagati yo kwanga n’urukumbuzi. Ntiyari agishoboye kurya, no gusinzira byari inzozi. Umutima we wuzuye ikibazo kimwe: “Kuki yabeshye?”
[Ku wa gatandatu – Eric yaramuhamagaye inshuro 4, Sandrine ntiyitaba]
Eric yahisemo kumusanga. Yabaye nk’umuntu uhaze amagambo, utangiye kubabara nawe.
[Mu rugo kwa Sandrine – ku muryango hatangiye gukomangwa]
SANDRINE: (Yihagurukije atari abyiteze, yegera urugi buhoro)
“Ni nde?”
ERIC (inyuma y’urugi):
“Sandrine, ni njyewe. Ndakwinginze, reka tuganire. Rimwe gusa. Nta kindi nsaba.”
(Sandrine afungura urugi buhoro. Eric ahita yinjira nk’uwacitse intege, amaso ashaririye.)
[Ikiganiro gikomeye cyabaye…]
SANDRINE (afashe amagambo buhoro):
“Wambeshye… igihe cyose. Wambwiye ko ufite umwana. Nari niteguye kumwakira, kumukunda… ariko si uko byari biri. Ntabwo nari niteguye kwakira ko ndi igikoresho cyo kugerageza ibinyoma byawe.”
ERIC:
“Ndabizi. Wabimenye. Ndabikwiye. Ariko ndakwinginze… numve impamvu.”
(Yicaye nk’umuntu usize isoni hejuru y’umutwe.)
ERIC:
“Ntabwo nigeze ngira umwana. Ntabwo nigeze nkora ku rukundo rw’ukuri. Wowe warampinduye byinshi… ariko nari ntinya ko uzambona nk’umwana ukiri muto, udatekereza. Narashakaga kukwereka ko hari icyo maze… narabeshye.”
SANDRINE (ararira buhoro):
“Wambeshye ikintu cyihariye. Ikintu gitagatifu. Umwana? Urukundo rufite imizi? Eric, burya si amagambo agaragaza ubugabo, ni imikorere.”
(Yiceceka akanya gato, areba mu nzu arangije avuga n’umujinya muke:)
“Wifashishije ubugingo bw’undi mwana utabaho, ngo ubone urukundo rwanjye.”
[Eric yagerageje kwegereza intoki ze ku z’amaboko ya Sandrine]
ERIC:
“Sandrine… ntabwo nari nziko byarangira gutya. Ibyo nari nshaka ni uko undamya, ukumva ko nshoboye, nk’umugabo… ariko ibyo byose nabikoresheje nabi. Ndagusabye imbabazi.”
(Yamurebaga mu maso asuhereza igitima, nk’umuntu wataye icyubahiro imbere y’ukuri.)
[Sandrine ahaguruka buhoro, areba Eric ijisho rimwe ryuzuye amarira]
SANDRINE:
“Imbabazi ntabwo ari ikibazo. Ariko kwongera kukwizera? Eric… naba nibeshya ubwa kabiri.”
(Yasohotse buhoro, amureka yicaye wenyine mu nzu.)
[Ku mugoroba – Claudine yaje gusura Sandrine]
CLAUDINE:
“Namubonye asohoka yunamye nk’uwatakaje isi. Waramubwiye ko bidashoboka?”
SANDRINE:
“Narabimubwiye. Ariko sinishimye. Ibyo nakoze ntabwo byanshimishije, ahubwo byanyigishije.”
CLAUDINE:
“Wakoze ikintu cyiza. Wakuyeho igihu. Noneho Sandrine, ni igihe cyo gutangira ubuzima bwawe… butarimo ibinyoma.”
[Meanwhile – Eric yicaye ku meza y’iwabo, imbere ya nyina (Jeannette)]
MAMA ERIC:
“Ubonye uko ikinyoma gisenya? Ariko ibyo byose ubikoreye iki mwana wanjye?”
ERIC:
“Ndabizi, Mama. Nabikoze kuko nari mfite ubwoba bwo kutemerwa. None ubu nataye uwo nashakaga.”
MAMA ERIC:
“Igihe ntikirarangiye. Ariko uziga gukunda binyuze mu kuri, ntabwo binyuze mu kubeshya.”
Ntuzacikwe na Episode yanyuma yiyinkuru yacu Sandrine yafashe icyemezo gikomeye. Eric yagerageje kwisobanura, ariko amahirwe yo kugarura icyizere arasa nk’ayoyotse. Ariko se, urukundo rwabo rwose rwarangiriye aho?
Episode 6
Hashize amezi abiri kuva Sandrine asezeye Eric nyuma yo gutahura ko yamubeshye ku mwana utariho. Iminsi yarahindutse, amahitamo yarakozwe, ariko ibikomere by’ukuri byagumye mu mutima wabo bombi.
[Sandrine – Ubuzima bushya]
Sandrine ubu akora mu kigo cy’abana b’imfubyi. Yakuye isomo mu makosa ya Eric: kuba inyangamugayo, gukunda urukundo rufite imizi mu kuri, no kumva ko umuntu agomba kwiyubaka atagendeye ku byo abandi bamubwira gusa.
Mu mezi make ashize, yahindutse umuntu ushikamye, wakiriye igikomere ariko ataragihindura inzigo.
[Claudine amusura ku kazi]
CLAUDINE:
“Mbega uburyo usigaye usa n’uwihagazeho, nari nzi ko waba waracitse intege.”
SANDRINE (aseka gahoro):
“Si ko byagenze. Ibyo Eric yankoreye byari inzira, ntabwo byari iherezo.”
[Meanwhile – Eric na nyina baraganira ku mugoroba]
ERIC:
“Hashize amezi abiri ntavuga na Sandrine. Ariko buri munsi mbyuka ntekereza uko yambabariraga… uko tuba twongeye kubaka urukundo, ariko… nta byinshi nizeho nk’uko nabitekerezaga. Kandi sinshaka kongera kubeshya undi muntu n’iyo yaba ari jye.”
MAMA ERIC:
“Wakuze, mwana wanjye. Kandi niba koko wamukundaga, shaka uko umubwira ukuri bwa nyuma – ariko witegure ko bishobora kuba atari wowe yasubiramo.”
[Eric yandikiye Sandrine urwandiko]
“Sandrine, Nta magambo ahagije yabisobanura. Narabeshye, naragutengushye, ariko navuye muri ibyo nkundira ukuri. Icyo nsaba si uko wansubiza, ahubwo ni uko wamenya ko kuva icyo gihe, navuye mu kinyoma nkinjira mu kuri. Uri umuntu w’agaciro. Ndagushimiye ko wanyigishije urukundo, n’ubwo natarumenye kare. Warakoze, kandi nubwo bitakunze, ukwiye ibyiza byose mu buzima. — Eric.”
[Hashize iminsi – Sandrine yasanze Eric ku muhanda ubwo yari atwaye igikapu cy’abana]
ERIC (atangaye cyane):
“Sandrine?”
SANDRINE (yimwenyura buhoro):
“Nabonye ibaruwa yawe. Ntabwo byari ngombwa ko unsaba imbabazi. Ariko byamfashe igihe kugira ngo numve ko uri umuntu ushobora guhinduka.”
ERIC:
“Nta kintu nshaka kukwizeza. Kuko byose nabigize ibinyoma mbere. Ariko iki nshaka kuvuga ni uko… niba hari amahirwe yo kuba inshuti, n’iyo yaba intangiriro y’undi mugenzi, nabyakira nk’impano.”
SANDRINE (arareba hasi, arangije avuga):
“Inshuti… ni iherezo ryiza. Kandi ndishimira ko wiyubahuye.”
(Bapfumbatirana buhoro, nta kintu kinini kivuzwe, ariko byose birumvikana.)