Yesu ashimwe bene data bakunzi b’umusaraba wa Kristo. Tugiye kuganira ku ijambo ry’Imana dusanga mu gitabo cy’ itangiriro 6:14 aho uwiteka yasabye Nowa kubaza inkuge ikamutegeka ubwoko bw’igiti, ibyo agomba kuyihomesha, uburyo agomba kuyihoma ndetse n’ibipimo bigomba kuba biyigize. Mbere yo busobanura intego y’uyu munsi mwanyemerera tukarebera hamwe icyo amwe mu magambo twasomye asobanura mu gihe cyacu cy’agakiza.
amezi y’umwuzure: isi
inkuge: agakiza
igiti: umuntu
ubushyishi: imbuto z’agakiza, imirimo myiza.
aya mabwiriza yose nowadays yahawe atwerekako umuntu agakwiye gukizwa uko a yumwana ko akwiye gukurikiza ijambo ry’imana cyangwa ikitegererezo cya kristo ndetse n’intumwa ze. Bitewe nuko Uwiteka yari aziko inkuge izamara igihe kirekire mu mazi yagombaga gutoranya igiti kizabasha kwihanganira icyo gihe. Ntabwo bitangaje kuba Umukristo ari mu isi( kuba ubwato buri mu mazi) ahubwo igitangaje giteye n’ubwoba ni ukuba amazi ari mu bwato( umukristo wiyeguriye isi akibabirwa ko ari umushyitsi n’umwimukira mu isi. Umukristo rero uri mu isi arasabwa guhomwa imbere ndetse
n’inyuma( Umwuka, umubiri n’ubugingo birarindwe bitazabaho umugayo) hari abakristo Yesu yagereranyije n’ibituro bisize ingwa abongabo bagaragarira abantu ko ari beza ariko ibihishe mu mitima yabo ari bibi nkuko mu gihe cya Nowa byari bimeze Kwibwira kw’abantu nibyo imitima yabo yagambiriraga kwari kubi cyane. Bityo rero umuntu wese wakiriye Yesu nk’umwami n’umukiza we akwiye guhomwa imbere aho tutareba ndetse agahomwa n’inyuma aho tureba kugirango amazi atamwinjirana akarohama. Iyi si turi kuvuga ni abantu, umubiri ndetse na satani. Buri wese arasabwa guhomwa n’ijambo ngo handitswe ngo: hahirwa uwihanganira ibimugerageza byose, murwanye satani azahunga, kwitoza k’umubiri bigira umumaro muri bike.
Imana ibampere umugisha.
