bene data ndabasuhuje mu izina rya Yesu. Tugiye kurebera hamwe agakiza icyo aricyo ndetse n’ibyo umuntu akizwa.
agakiza ni umushinga w’Imana nkuko tubisanga mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya 31:31 aha ngaha uwiteka yabwiraga abisirayeli umushinga afite w’agakiza aho yabibabwiye muri aya magambo: Uwiteka aravuga ati:”Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya isirayeli n’inzu ya Yuda,
nkuko twabibonye mu kigisho cyabanje ko inkuge yashushanyaga agakiza kandi ikaba yarabajwe n’umuntu agakiza nako kagombaga kuzanwa n’umuntu bituma jambo yigira umuntu atangiza umushinga w’Imana w’agakiza. Yolanda 1:14
Ese umuntu akizwa iki? Ikintu cya mbere umuntu akizwa ni ibyaha. Zaburi 51:7 haravuga ngo: Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye. Abaroma 3:23 hatubwirako bose bakoze ibyaha batashyikira ubwiza by’Imana. Bityo Yesu yabaye umuhuza w’Imana n’abantu binyuze mu kumwizera nkuko yavuzeko ari inzira n’ukuri n’ubugingo. Ibyaha rero bikurwaho no kubyihana.
icya kabiri umuntu akizwa ni Karande. Amaganya ya yeremiya 5:7 haravuga ngo : ba data bakoze ibyaha kandi ntibakiriho, natwe twikoreye ibicumuro byabo.Hari abantu benshi banakijijwe ariko bakirwana n’imbaraga za Karande zo mu miryango yabo, Umwami Dawidi mwene Yesayi yakoze icyaha cy’ubusambanyi asambanya Muka Uriya arangije yica Uriya, (2 Samuel 11) Uwo muvumo womye ku bana be, bituma umwana we Amunoni afata ku ngufu mushiki we Tamari, arangije Abusalomu mwene Dawidi abimenye nawe yica mukuru we Amunoni, Nyuma kandi Umwami Dawidi amaze gutanga Umwami Solomon nawe umutima we watwawe n’abagore b’abanyamahanga batuma ayoboka ibigirwa mana kandi Uwiteka yaramwihanije, bikururira n’umwana we guhanwa n’Uwitaka ( 1Abami 11:9-13), Ng’ako akaga kazanwa n’imiryango itarubashye Imana.
Bari abantu bahora barwana n’imyuka y’ubusambanyi , ugahora urota usambana, cyangwa ukisanga biri gihe wasambanye utazi iyi bituruka, agahora yihana ariko ngufitiye inkuru nziza ko uyu munsi Imana igiye kukubohora, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo namwe muzamenya ukuri kandi ukuri niko kuzababatura (Yohana 8:32), Ukuri ni Yesu niwe nzira n’ukuri n’ubugingo niwe wazanywe no gukiza izari zizimiye nawe urimo, uyu munsi nawe yiteguye kukubohora kuri izo ngoyi z’imyuka mibi ndetse n’ abadayimoni.
icya gatatu dukizwa ni Imivumo. Hari abantu bazi kuvumana kandi imivumo igafata iyo ukijijwe imivumo yose ikuvaho. Kubara 22:6 hatwereka ko hari abantu bashobora kukuvuma bigafata. Mu gice cya 23 mu gitabo cyo kubara hatubwirako ubwoko bw’Imana butavumika. Gukizwa rero ni ukuvuka ubwakabiri nkuko umwana avuga afatanye na nyina hakabaho kubatandukanya ninako uwavutse ubwa kabiri atandukanwa n’amateka y’umuryango we akinjira mu muryango w’abana b’abana b’Imana ibya kera bikaba bishize.
