Session plan ni inyandiko igaragaza uburyo umwarimu ategura isomo rimwe, ikerekana intego, uburyo bwo kwigisha, igihe kizakoreshwa, n’uburyo bwo gusuzuma niba abanyeshuri basobanukiwe.
NB; kumpera yiyi nkuru hari link uraza gukurikiza ukabasha gukora session plan muminota 5 gusa 👉👉 create session plan
1. Gutangira n’intego z’amasomo
Umwarimu atangira yibaza:
- Ni iki abanyeshuri bagomba kumenya cyangwa kumenya gukora nyuma y’isomo?
- Ni izihe mpinduka zigaragara zizabaho mu myitwarire cyangwa ubumenyi bwabo?
Aha ni ho haturuka intego z’isomo (Learning objectives).
2. Gutoranya ibikoresho n’imfashanyigisho
Umwarimu ashaka ibikoresho byoroshya kwigisha nk’ibaruramashusho, ibikoresho bya mudasobwa, ibitabo, cyangwa ibikoresho bifatika.
4. Gushyiraho uburyo bwo kwigisha
- Kuganiriza (lecture)
- Kugisha inama (discussion)
- Gukoresha imikino cyangwa ibikorwa by’amatsinda
- Gukoresha uburyo bwo kubaza no gusubiza
5. Gushyira mu murongo igihe n’ibikorwa
Umwarimu akora urutonde rwerekana uko iminota izakoreshwa:
- Amasegonda/iminota ya mbere: gutangira no kwinjiza isomo
- Igihe kinini: gusobanura isomo
- Igihe gisigaye: imyitozo, ikiganiro, n’isubiramo
6. Uko isomo risozwa n’uburyo bwo gupima ubumenyi
Mu kurangiza, umwarimu asuzuma niba intego zose zagezweho: ashobora gukoresha ibibazo, imyitozo, cyangwa gutuma abanyeshuri bandika ibyo bamenye.
Urugero rwa Session Plan ngufi
- Icyigisho: Umubare w’Intego mu mibare
- Intego: Umwana ashobora kubara no gutandukanya imibare y’ingenzi (prime numbers)
- Igihe: Iminota 40
- Ibikoresho: Igitabo, ikibaho, impapuro
- Uburyo bwo kwigisha: Ibiganiro, kuganira mu matsinda, n’imyitozo
- Imigendekere:
- 5’ – Gutangira no kwibutsa ibyo bize ejo hashize
- 20’ – Gusobanura umubare w’ingenzi no gutanga ingero
- 10’ – Akazi mu matsinda: gushaka imibare y’ingenzi hagati ya 1–50
- 5’ – Gusangira ibisubizo no gusoza
Hano hasi turahabona ama uburyo wakora session plan muminota itarenze 5 urakanda kuri iyi link ikurikira maze ukore sign in ukoresheje gmail nurangiza uhitemo RTB cq REB maze ukurikize amabwiriza