Episode 4 – Ibanga murukundo
Sandrine yari amaze ibyumweru bibiri arimurukundo – agerageza kwizera Eric, ariko ibimenyetso yumvise bikagenda bigaruka mubitekerezo bye. Yaragerageje kuba umwizerwa, umugore wumutima, ariko ibintu Eric yamubwiye birimo kumutakariza ikizere. Claudine ntiyigeze areka kuvuga ko hari ikibazo.
[Kuwa kane nijoro – Sandrine ari mu cyumba, areba amafoto kuri telefoni]
Ari kugenzura amafoto ya Eric – ayo yamwoherereje, n’afite caption zigaragaza igihe baryohewe.
Mu gihe ari kureba amafoto, message itunguranye igaragara kuri WhatsApp:
📨 Ubutumwa bushya bavuye kuri “+250 788 9XX XXX”
“Bite Sandrine. Ndakeka ko tutaziranye, ariko nifuzaga kukumenyesha ko Eric atari uwo utekereza. Nta mwana afite. Yabeshye byinshi…”
Sandrine arikanga. Afungura vuba na bwangu. Ariko yari ahise ahungabana . Umutima uratera nk’ingoma z’intambara.
Bucyeye bwaho, yagiye ku kazi nkibisanzwe,
[Mu biro byabo – Claudine abwira Sandrine]
CLAUDINE:
“Sandrine, ndagusabye. Wikwiyica umutima ariko ndeba ibi.”
Amwereka screenshot ya Facebook – konti yitwa “Eric Neizzo” – amafoto Eric yifotoreje ahantu hatandukanye, ariko hari aho umuntu umwe (Alice) yanditse comment:
“Uri umusazi wabeshye ko wandemereye ubuzima, none urimo kugerageza abandi… igihe kizagera.”
SANDRINE (atangaye):
“uyi Alice ni muntu ki? Wigeze umubona?”
CLAUDINE:
“Oya, ariko ndakeka ari uwo Eric atigeze abwira. Nta mwana afite, Sandrine. None se hari aho yakujyanye kumwereka? Ifoto y’umwana? Izina rye? Amagambo ye yose ni ibinyoma.”
[Ku mugoroba – Sandrine asubiye mu rugo, yicaye areba telefoni]
📲 Sandrine yandikiye wa muntu atazi:
SANDRINE:
“Ndakumva. Niba koko hari icyo umenye kuri Eric, mbwira byose. Mfite uburibwe bwo kuba narizeraga ibinyoma.”
📩 Wa muntu arasubiza:
“Izina ryanjye ni Alice. Nari incuti ya hafi ya Eric. Twamaranye imyaka ibiri. Yari afite umugambi wo kwigarurira abagore binyuze mu kubabwira ibyo bifuza kumva. Umwana w’icyitegererezo… ni umugambi.”
“Yigeze kumbwira ko azabwira undi mukobwa ko afite umwana, kugira ngo amufate nk’umugabo wiyubatse. Sandrine, ndakeka uwo mukobwa uri wowe.”
Sandrine ararira. Asohoka hanze, yicara ku ntebe ya veranda. Asuka amarira nk’uruhinja
Yandikira Eric: “Wari umunyakuri mu maso, ariko imbere mumutima wawe hari ibinyoma. Ntabwo nari nkwiye kukwizera.”
“Uramfite ariko urandenganya. Reka tuvugane.” — Eric
“Tuvugana iki? Ko ibyo wavuze byose bigaragara ko ari ibihimbano. Nta mwana. Nta foto. Nta kuri mubyo uvuga. Ntibyari urukundo, ahubwo ni umukino.” — Sandrine
[Ku ruhande rwa Eric – ari mu rugo, kukazuba ka nimugoroba]
Eric afite telefoni mu ntoki, arareba amagambo ya Sandrine.
Yandikira umuntu ku izina “Alice”:
Eric yandikira Alice “Ubundi washakaga iki? Wari kuncecekesha ute? Nari ndimo kubaka ubuzima bwanjye bushya.”Alice ntiyamusubiza.
Ntucikwe na episode ya 5
twagiye muri comment
mbibutse ko iyi nkuru yanditse muburyo bwa script ya filime ihimbwa ikanandikwa na Neizzo.