Ibanga mu Rukundo Episode 1

Episode 1 – Ibanga mu Rukundo

Filime yacu tuyitangiriye Mu mujyi wa Kigali, ahari urusaku rw’imodoka n’ambutiyaje nkuko bikunze kuba buri mugoroba abantu bava mukazi, Sandrine yari asoje akazi ke k’umunsi. Yari akorera mu biro by’abakora ibikorwa by’ubugiraneza, ari umunyamurava kandi uharanira ibyiza. Nubwo yabonaga abantu benshi, umutima we wari ugifunze yari atarabona umusore wakigarurira umutima we.

Ijoro rimwe, ubwo yari yicaye muri café yitwaga Heaven Delight, yari yagiye guhura n’inshuti ye Claudine, bakundaga gutemberana muminsi ya wikendi. Claudine yari wa muntu uvuga ukuri ntacyo yikanga. Ariko uwo munsi, Sandrine ntiyari yiteguye ko hari umuntu mushya agiye kwinjira mu buzima bwe.

Eric yinjiye muri café – yari afite icyizere kigaragara, atambuka buhoro afite isakoshi y’akazi ku rutugu. Yagiye kwicara ahitaruye, ariko amaso ye yakomeje kureba Sandrine incuro nyinshi. Nubwo Sandrine atari umuntu ukunda kurangazwa n’abasore, uyu munsi hari ikintu kidasanzwe yumvaga.

Claudine  ati Sadri ko mbona uriya musore mwakomeje kurebana cyane ubu ntihaba harimo akantu, Sandrinae akomeza kubihakana.

 Eric ava aho yar yicaye aramwegera

“Mbabarira, ndabona nkomeje kukurebaho… ni uko wambaye neza kandi wagaragaye neza mu maso yanjye. Nitwa Eric.”
Sandrine araseka gahoro, abura icyo avuga ako kanya.

Bahereye aho, baganira nk’abamenyanye kuva kera. Eric yagaragaje ko ari umukozi mu bijyanye na ICT, akaba akunda umuziki, sinema, n’ubuzima buciriritse. Ibiganiro byarushagaho kuba biryoshye.

Igihe cyo gutaha cyarageze. Eric amuha nimero ye, amubwira ati:

“Hari byinshi ntakubwiye… ariko ndizera ko uzambabarira, igihe nikigera.”

Sandrine ntiyabihaye agaciro ako kanya, ati:
“Abasore bose baba bafite ibyo bavuga uko.”
Ariko umutima we wari watangiye kumwiyumvamo…

Ntuzacikwe: Episode 2 – Ibanga mu Rukundo

Muri episode ikurikira Eric atangira guhishura ko afite umwana yasize mu cyaro – ariko ibyo abivuga kubera impamvu itariyo… Kuki yabeshya? Ntukwiye gucikwa

Twandikire muri comment utubwire uko ubona inkuru izakomeza ukeneye kwinjira muri group ya whatsapp wakanda hano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

error: This content is protected. Copying or sharing is restricted, Thank you